Amateka y'u Rwanda 25 :

Uru ni urutonde rw'abami b'umushumi nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje :

Gihanga Ngomijana (1091-1124) :

Uyu mwami witwa Gihanga avugwaho byinshi kandi agafatwa nk'umuntu ngo wahanze u Rwanda. Gusa umuntu ashobora kwibaza niba mbere yaho nta Rwanda rwabagaho.

Iyo umuntu ahereye ku mateka y'abami b'ibimanuka bivugwa ko bakomoka mu ijuru, usanga bavugwa ko baba baramanukiye bwa mbere mu Mubari (mu Burasirazuba bw'u Rwanda ahitwa ku rutare rwa Kinani) aho baje basanga hatuwe kandi hategekwa muri icyo gihe n'uwitwa Kabeja wo mu bwoko bw'Abazigaba.

Uyu Mwami witwa Gihanga niwe ntangiriro y'ubutegetsi bw'ingoma Nyiginya (fondateur de la dynastie) ni nawe washyizeho gahunda y'Igihugu gitegekwa n'Abami.

Mu ntangiriro z'ubutegetsi bwe, Gihanga nta ngoma yimanye, ahubwo yategekeshaga ibindi birango bibiri aribyo inyundo n'ikindi gikoresho cy'umuziki bita urusengo.

Ibyo gushyiraho ingoma nk'ikimenyetso cy'ubwami ngo yaba yarabizaniwe n'uwitwa Rubunga nawe abikopeye mu bucurabwenge bwakoreshwaga n'abitwa Abarenge.

Abarenge bari Abasinga, aribo bitwaga Abasangwabutaka (bivuga abo Abanyiginya basanze bategeka) ngo akaba ari bo bari mu gihugu mbere y'uko iriya ngoma Nyiginya iza kurutegeka.

Ingoma ya mbere yakoreshejwe n'ubutegetsi bwa Gihanga yahawe izina rya Rwoga bituruka ku ijambo "kwogera"cyangwa se "kwamamara".

Rubunga wayizaniye Gihanga ni we bakunze kwita Mwungura ari naho banakomerezaho bagira bati: "ni Mwungura wunguye ingoma ubwiru", akaba akomokwaho n'umuryango w'Abatege bituruka ku izina ry'umwe mu bakurambere babo witwaga Nyabutege.

Ikoreshwa ry'ingoma nk'ikimenyetso cy'ubwami bwa Gihanga ngo ntiryakuyeho burundu ikoreshwa rya biriya bimenyetso bindi byakoreshwaga mbere ari byo urusengo n'inyundo nk'uko amateka akomeza kubigaragaza.

Urugero rwatangwa nuko iyo i bwami bamenyeshaga icibwa ry'umuntu runaka cyangwa se umuryango runaka ariko mu buryo butari burundu bakoreshaga umurishyo w'ingoma, mu gihe iyo iryo cibwa ryemezwaga mu buryo bwa burundu baritangazaga bakoresheje urusengo.

N'ubwo hashidikanywa niba Gihanga ari we wahanze u Rwanda cyangwa atari we ngo ntibikuraho ko yaba yarabayeho kuko kubaho kwe kugaragarira ku kuntu uruhererekane rw'abamukurikiye mu butegetsi bamwubahiriza kandi ugasanga mu ntekerezo zose agarukamo nk'uko amateka abigaragaza.

Iyo umwami runaka yageraga ku butegetsi yubakishaga ingoro ye, ariko ku ruhande agashyiraho n'ahagenewe kubahiriza umukurambere Gihanga ariho bitaga urukamishirizo.

Uretse n'ibyo kandi ngo aho umusezero (imva y'umwami) wa Gihanga wari ku gasozi ka Muganza ya Kayenzi ngo naho hakorerwaga imihango yo kumuterekera niba ari ko nabyita.

Aha ngaha i bwami ngo bakaba barahoherezaga abiru bo kuhakorera imihango yabugenewe.

Habaga indi mihango yamukorerwaga yari ishingiye ku nka ikaba yarakorwaga n'abo mu muryango bita Abaheka ; umutware wabo agatura i Runda ndetse akaba yarafatwaga nk'umwiru mukuru w'inka.

Ntawakwirengagiza ubwoko bw'Abatsobe nabwo ngo bukomoka kuri Gihanga, kuko ngo uwo bakomokaho witwa Rutsobe ari umuhungu yabyaye hanze.

Uyu muryango nawo ukaba waraje kubahwa ibwami kubera imihango y'ubwiru wakoraga, dore ko ngo banagiraga ingoma yabo yitwa Rwamo naho umurwa baturagaho ukaba wari i Kinyambi muri Runda.

Umuryango w' Abatsobe wari ufite agaciro mu butegetsi bwite bw'igihugu kuko bari bashinzwe imihango y'ubwiru ijyanye n'umuganura bagatura mu karere k'u Bumbogo bakagira n'umutwe w'ingabo bayoboraga witwa Gakondo ukomoka kuri Gihanga.

Ikindi kivugwa kuri Gihanga ni uko igihugu yategekaga cyarengaga imbibi z'u Rwanda tuzi ubu.

Ibi bigashingirwa ku ntekerezo zigaragaza ko ubutegetsi bwe bwageraga hakurya mu burengerazuba bwa Congo aho bitaga mu Bunyabungo ndetse n'ahitwa Buhindangoma hakurya muri Rutshuru.

Ahandi hagaragara ibirari by'amateka bishobora kwemeza ko Gihanga yabayeho ni mu majyaruguru y'u Rwanda ahitwa Buhanga hagati ya Nyamutera na Nyakinama ku bazi amazina y'uturere twa kera.

Aha hagaragaraga ibigabiro by'aho uyu mwami yari atuye ariko umuntu akaba atakwemeza ko ibyo bigabiro bigihari magingo aya kubera ibikorwa by'ubuhinzi n'imiturire.

Imwe mu mihango yakorerwaga muri aka gace ni iyakorwaga ku mfizi yitwa Rugira ngo yabanaga n'inka zitwa Ingizi nkuko uyu munyamateka abivuga.

Iyi mihango ngo yaba ratangiye ku ngoma y'umwami Yuhi II Gahima ari nabwo umutwe w'ingabo zitwa Gakondo zatandukanaga n'izitwa Abangakugoma nyuma aba Bangakugoma bakoherezwa kuba hariya mu Buhanga.

Undi murwa wa Gihanga uvugwa mu mateka, ni uwari ahitwa Nyamirembe cyangwa se Humure yo mu Mutara,aho uyu mwami ngo yaba yarageneye umuhungu we Kanyarwanda ngo azabe ari we umusimbura ku ngoma amaze gutanga.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :